Kubera imishahara myiza, abaganga benshi bo muri Afurika bakunze kwerekeza mu Bwongereza.

Hai icukumbura ryakozwe na BBC rigaragaza ko abaganga bakomoka muri Nigeria bakorera ikigo NES Healthcare cyo mu Bwongereza bakoreshwa nabi bitandukanye n’imikorere y’abandi baganga.

Abo baganga bo bagaragaje ko bakoreshwa amasaha menshi ku buryo bafite impungenge ku buzima bw’abarwayi bavura, kuko uburyo bakoreshwamo butabemerera kuvura neza.

NES Healthcare yahakanye ibyo birego, ivuga ko igerageraza gutanga ibishoboka byose ngo abaganga bakore neza.

Ishyirahamwe ry’abaganga bo mu Bwongereza naryo ryasabye ko ubwo buryo abaganga b’Abanyafurika bafatwamo bihagarara kuko bitandukanye n’ibyemewe n’amategeko.

Bivugwa ko nibura buri mwaka abaganga basaga ibihumbi bibiri bava muri Nigeria berekeza mu Bwongereza.

Impungenge ku baganga bakomoka muri Nigeria bakoreshwa nabi mu Bwongereza
Impungenge ku baganga bakomoka muri Nigeria bakoreshwa nabi mu Bwongereza