Byitezwe ko GEM izafungurwa muri Kamena uyu mwaka, ikazaba ari yo Ngoro ya mbere nini irimo ibisigaratongo byinshi. Ibisigaratongo n’ibindi bikoresho birenga 100 000 nibyo bizashyirwa muri iyi ngoro, birimo imva 3 000 zirimo n’iz’abami n’abamikazi.
Mu migogo 22 iteganyijwe kwimurwa, harimo Seqenenre Taa II wabaye umwami wa 17 w’ubwami bwa Misiri, kugera kuri Ramses IX, wayoboye mu kinyajana cya 12 mbere ya Yesu. Muri iyo migogo 22 y’aba bami, harimo 18 y’abami n'indi ine y'abamikazi.
Mu bami bazimurwa, harimo Umwami Ramses II wayoboye imyaka 67, akaba ari nawe wa mbere uzwiho kuba yarasinye amasezerano y’amahoro bwa mbere ku Isi. Harimo kandi Umwamikazi Hatshepsut, uzwiho kuba yarayoboye kandi abagore mu gihe cye batari bakabyemererwa.
Kugira ngo igikorwa cyo kwimura iyi migogo kigende neza, imihanda yaravuguruwe, imodoka zabugenewe zirakorwa byose mu rwego rwo kugira ngo kigende neza. Buri mugogo uzaba uherekejwe n’imodoka nyinshi n’amafarasi, mu cyubahiro gikwiriye umugogo w’umuntu wayoboye igihugu.
Uru rugendo rwiswe 'Pharaoh's Golden Parade' rungana na kilometero eshanu, ruzaca rwagati mu Mujyi wa Cairo, aho umutekano wakajijwe ku rwego rwo hejuru.
Iyi mibiri yabonetse hagati y’umwaka wa 1898 na 1981 mu majyaruguru ya Misiri.
Byitezwe ko GEM izasurwa n’abantu barenga miliyoni ebyiri mu mwaka wa mbere, zikaba eshanu mu mwaka wa kabiri mu gihe zizagera ku munani mu myaka 10 iri imbere.
Iyi ngoro yubatswe mu gihe cy’imyaka umunani, mu gihe igitekerezo cyo kuyubaka cyatanzwe bwa mbere mu myaka irenga 20 ishize. Iyi ngoro yatwaye miliyoni 795$ mu kuyubaka.
Umuvumo w’imigogo y’abami
Mu 1922, ku gituro cy’umwami Tut, habonetse urwandiko rubuza umuntu wese kudakinira ku gituro cy’umwami. Urwo rwandiko rwaravugaga ruti “Urupfu ruzirukanka ku muntu wese ukinisha igituro cy’umwami”.
Mu gihe byari bimaze kumenyekana ko imibiri y’aba bami izimurwa, mu Misiri habaye ibyago bitandukanye, birimo inyubako yasenyutse igahitana abantu 18, impanuka ya gari ya moshi nayo yahitanye abatari bacye, hakiyongeraho n’ubwato buherutse gukora impanuka mu bunigo bwa Suez.
Ibi byatumye hari benshi bazamura amajwi bavuga ko ibyago biri kugwirira Misiri bifitanye isano n’ibyo bikorwa byo kwimura imigogo y’aba bami.
Iki kibazo cyigeze gukomera mu 1980, ubwo Perezida Anwar Sadat yategekaga ko iyo migogo itazongera kwerekwa abantu, ariko ntiyabasha kugera ku cyifuzo cye kuko nyuma y'ingoma iki cyemezo cyasubukuwe.
Misiri ishingira ubukungu bwayo cyane ku bukerarugendo, aho mu mwaka wa 2019 yari yinjiye miliyari 13$ ariko ziba miliyari 4$ mu mwaka ushize bitewe n'icyorezo cya Covid-19.










Ibitekerezo 0