{Abiyahuzi babiri biturikirijeho ibisasu mu bitero bibiri bitandukanye byagabwe ku kigo cya gisirikare no ku kirombe cy'amabuye ya uranium mu Majyaruguru ya Niger gicukurwa na Areva, sosiyete y'Abafaransa.}

Inkuru yanditswe na BBC ivuga ko Minisitiri w'ingabo wa Niger, Mahamadou Karidjo, yavuze ko ibyo bitero byahitanye byibura abantu 17.

Mahamadou Karidjo yavuze kandi ko abandi bantu bagera kuri 20, barimo abasivili, bakomeretse igihe abiyahuzi baturitsaga imodoka irimo ibisasu mu kigo cya gisirikare mu Mujyi wa Agadez.

Muri icyo gihe kandi, undi mwiyahuzi yaturikije ibisasu byari byatezwe mu yindi modoka ku kirombe cy'amabuye ya Uranium kigenzurwa na sosiyete yo mu Bufaransa, Areva. Aha iyo sosiyete ivuga ko uwahagabye igitero yapfuye, abakozi bayo 13 bagakomereka.

Minisitiri w'ingabo wa Niger akeka ko intagondwa z'Abayisilamu zikorana n'umutwe wa Al Qaeda ari zo zagabye ibyo bitero.

Abasirikare bo muri Niger bagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare byari biyobowe n'ingabo z'Ubufaransa byo kurwanya inyeshyamba zigendera ku matwara ya Isilamu mu Majyaruguru ya Mali.