Umucamanza amaze gusoma uwo mwanzuro, urwamo rw’ibyishimo rwasakaye mu cyumba cy’iburanisha, murugereko rwihariye rw’urukiko rwa Afurika.

Ni mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa 30 Gicurasi mu rukiko rwa Dakar muri Sénégal.
Habré yayoboye Tchad kuva mu 1982-1990 mbere yo guhirikwa ku butegetsi na Perezida uriho ubu Idriss Déby Itno.

Mu iburanisha rimaze amezi asaga umunani, umucamanza yasubiyemo byinshi mu byaranze ubutegetsi bwe, kuva yabugeraho mu 1982.

RFI ivuga ko nk’uko byavugiwe mu rukiko, uyu mugabo yimakaje ubutegetsi bushingiye ku iterabwoba n’umuco wo kudahana, aho byinshi mu byaha ashinjwa byakorwa n’umutwe wamukoreraga ibyo ashaka , Documentation and Security Directorate (DDS).

Perezida w’urukiko, Gberdao Gustave Kam yagize ati ‘‘Hissène Habré yatangaga amategeko yo gufunga, kurekura no kwica imfungwa zafashwe zigashyirwa mu magereza. Hissène Habré yagiraga uruhare mu guhata ibibazo n’iyicarubozo, rimwe na rimwe akabyikorera cyangwa agatanga itegeko bigakorwa.’’

Urukiko kandi rwashimangiye ko DDS yafungaga abantu ku maherere, bagafatwa nabi, bakicwa urubozo abandi bagafatwa ku ngufu.

Muri uru rubanza kandi hanumviswe ubuhamya bw’umugore witwa Khadija Hassan Zidane, wasambanyijwe ku gahato na Hissène Habré ubwe.

Hissène Habré yakomeje guceceka mu rubanza yanga kugira ijambo na rimwe avuga, ariko umucamanza yatanze iminsi 15 uhereye igihe urubanza rwasomewe, kugira ngo abamwunganira bavuge niba bajuririra umwanzuro w’urukiko.

Ni ubwa mbere uwahoze ari perezida aburanishijwe n’urukiko rwo mu kindi gihugu ku byaha byibasiye inyokomuntu.

Komisiyo yashyizweho mu rwego rwo gukora iperereza ku byaha Habré yakoze, yasanze ku butegetsi bwe abantu bagera ku bihumbi 40 barishwe.

Habré yinjizwaga mu rukiko ku ngufu
Habré yinjizwaga mu rukiko ku ngufu