Aha hantu havumbuwe hatabye imibiri y’abantu habaye aha cyenda nyuma y’ibindi bice byagiye bigaragara mu minsi ishize.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Bujumbura buvuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza ari bo bari inyuma y’ibi bikorwa kuko hari urubyiruko ruri muri abo rwahishuriye polisi iby’uyu mwobo mu minsi ishize nk’uko RFI dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Meya w’uyu Mujyi Freddy Nzabonimpa yavuze ko kuri uyu wa 29 Gashyantare 2016 abantu babiri bakekwaho ubu bwicanyi bamaze gutabwa muri yombi, umwe akaba yarafatiwe muri aka gace karimo iki cyobo undi afatitwa ahitwa Kinama bombi bakaba ari abacuruzi b’amakara.

Umwe ngo yemeye ko muri kiriya cyobo batabyemo abantu benshi basaga 30,ubu iperereza no gushakisha ibindi byobo birakomeje.

Ibi bibaye mbere y’umunsi umwe ngo impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zerekeze mu Burundi mu iperereza ry’ihohoterwa ryakorewe ikiremwamuntu kuva muri Mata 2015 nyuma y’uko Ishyaka CNDD-FDD ryatangaga Perezida Pierre Nkurunziza nk’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu, Amnesty International wavuze ko ufite amashusho yafashwe n’icyogajuru (Satellite) agaragaza imva rusange eshanu ziri mu Murwa Mukuru w’u Burundi, Bujumbura.