{Nyuma y’amezi abiri Boko Haram ishimuse abakobwa b’abangavu bagera kuri 200 mu Majyaruguru y'Uburasirazuba bwa Nigeria, noneho haravugwa ishimutwa ry’abandi bagore 60.}
Iri shumutwa ry’aba 60 BBC yatangaje ko byabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu Ntara ya Borno, Boko Haram igashyirwa mu majwi kuba ariyo yabashimuse.
Umunyamakuru wa BBC muri Nigeria yatangaje kobikomeye guhamya umubare nyawo w’abashimuswe kuko abaturage n'abategetsi bo mu karere bafite ubwoba bwo kuvuga.
Muri Mata uyu mwaka nibwo Boko Haram yashimuse abakobwa b'abanyeshuri barenga 200.
Boko Haram yatangaje ko abo yashimuse izabarekura ari uko na Leta ya Nigeria yarekuye imfungwa z’uyu mutwe.

Ibitekerezo 0