Ibyavuye mu matora yo muri Chad byatangajwe ku wa Kane tariki 16 Gicurasi mu 2024.
Urukiko rw’Ikirenga rwanze icyifuzo cya Minisitiri w’Intebe Succès Masra bari bahanganye cyo gutesha agaciro ibyavuye mu matora kuko avuga ko yibwe. Masra yagize amajwi 18.54%.
Gen Déby yagiye ku butegetsi muri Mata 2021, nyuma y’iraswa ry’umubyeyi we, Maréchal Idris Déby Itno, wari umaze imyaka 31 ku butegetsi bwa Tchad.
Maréchal Déby wafatwaga nk’indwanyi kabuhariwe yagiye ku butegetsi nyuma yo guhirika Hissène Habré mu 1990, akomeza kuyobora Tchad kugeza ku munsi yapfiriyeho. Yari umwe mu bamaze igihe kinini ku mwanya wa Perezida muri Afurika.






Ibitekerezo 0