Minisitiri Amir Aman, abinyujije kuri Twitter yamenyesheje ko iyi gahunda ya siporo rusange ibi ifite intego yo gusigasira amagara ya muntu, izatangizwa ku wa 9 Ukuboza 2018.
Yagize ati “Tuzatangiza mu gihugu hose gahunda ya Car Free Day’ guhera ku Cyumweru tariki ya 9 Ukuboza! Buri wese arashishikarizwa kwitabira uyu munsi wo kudakoresha imodoka, akanyonga igare, akagenda n’amaguru cyangwa akiruka kuri uwo munsi.”
Yakomeje avuga ko mu mujyi minini mu gihe kizagenwa hazahabwa rugari abakora siporo rusange, kwisuzumisha indwara ndetse n’ibikorwa by’ubukangurambaga.
‘Car Free Day’ imaze kumenyerwa cyane mu Mujyi wa Kigali ndetse yagejejwe no mu ntara.
Mu mpera za Nzeri 2018, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryahaye u Rwanda igikombe rirushimira iyi gahunda ituma abantu bitabira kurwanya indwara zitandura.
Ubutumwa bwa Minisitiri Amir, kuri Twitter bwahise bukurikirwa n’abamushimira ndetse barimo n’abazi umusaruro wayo mu Rwanda, bamubwira ko ari gahunda nziza azanye.
Minisitiri ntiyahise avuga uko iyo siporo rusange izajya ikorwa.
Mu Rwanda, Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016, Abanyakigali bagahabwa rugari mu mihanda yagenwe ntihagire imodoka inyuramo, bagakoreramo siporo mu masaha ya mu gitondo inshuro imwe mu kwezi.
Ariko uva mu 2017, Perezida Kagame yasabye ko Car Free Day yajya iba kabiri mu kwezi bihita bishyirwa mu bikorwa; iba ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi.


Ibitekerezo 0