Leta y'iki gihugu ivuga ko amakompanyi y'abanyamahanga ahakorera ari mu bihishe inyuma y'ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi bikorwa n'abarwanya ubutegetsi.
Yagize ati "Ibibazo by’imvururu turi guhura nabyo, ibibazo by’ibitero byibasiye abaturage, ibibazo by’urugomo byangiza ibikorwa remezo, bikanahungabanya ishoramari, byose ntibishobora gukemurwa n’amategeko mu buryo busanzwe.”
Abigaragambya biganjemo abo mu bwoko bw'aba Oromo n’aba Amhara, bose bashinja leta kubatsikamira kandi ari bo benshi bagize iki gihugu, igashyigikira aba Tigrayan, bashinja kwironda no kwigarurira ubukungu bw’igihugu.
Minisitiri Getachew, avuga ko umwanzi wabo wa kera (Misiri) ari we wihishe inyuma y'izi mvururu zose bitewe n'uko ngo iki gihugu giha imyitozo ndetse kikanatera inkunga insoresore zo mu mutwe w'aba Oromo (Oromo Liberation Front, OLF), ufatwa n'iki gihugu nk'umutwe w'iterabwoba, bivugwa ko ari nawo uri inyuma y'izo mvururu.
Yagize ati "Dufite ibimenyetso ko OLF yakira inkunga z’ubwoko bwose ziturutse mu Misiri, abayobozi bawo babaga Asmara muri Eritrea, ariko ubu bari i Cairo mu Misiri.”
Getachew yavuze ko igihugu cya Misiri kiri gutera inkunga izi nyeshyamba kugira ngo kibashe kubona uburenganzira ku ruzi rwa Nili.
Ibi bije mu gihe igihugu cya Ethiopia gikomeje gahunda yacyo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi hafi n’isoko y’uruzi rwa Nili, ibintu ngo byateye ubwoba Misiri yibaza uko izabaho, bitewe n'uko iba ishaka kwigarurira amazi y'uru ruzi.
Mu cyumweru gishize ibitangazamakuru bya leta ya Ethiopia byanditse ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu yahamagaje Ambasaderi wa Misiri ngo baganire kuri ibi bibazo.
Iki gihugu cyibasiwe n'imyigaragambyo ikomeye kuva mu Ugushyingo umwaka ushize, ubwo Leta yangazaga umugambi wo kwagura umurwa mukuru Addis Ababa bikagera no mu gace ka Oromia, byateye ubwoba abahatuye bakeka ko ubwo uwo mushinga uzaba utangiye bazabimura mu byabo.
Gusa n'ubwo uyu mushinga waje guhagarara, abatuye aka gace bakomeje imyigaragambyo bashinja Leta yabo kubaheza ndetse no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Iyi myigaragambyo ikomeje kwibasira iki gihugu, imaze kugwamo abaturage amagana, abandi barakomereka ndetse ibindi bikorwa birimo inyubako, imodoka byarangijwe bikomeye.


Ibitekerezo 0