Byavugwaga ko nibura mu Burundi hakoherezwa ingabo 5000 zo kugarura amahoro nyuma y’imvururu zatangiye muri Mata umwaka ushize, abarenga 400 bakaba bamaze kuhasiga ubuzima abandi ibihumbi barahunze.
Icyo cyemezo cyo kohereza ingabo cyamaganiwe kure na Leta y’u Burundi ndetse Perezida Pierre Nkurunziza ubwe yavugaga ko niziramuka zije zizafatwa nk’umwanzi uteye igihugu.
Gusa gufatwa nk’umutwe uteye u Burundi ntibyari bikiri ikibazo kuko mu nama ya EASF yateraniye muri Ethiopia kuwa 30 Mutarama 2016, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize EASF bari bamaze kwemeza ko uwo mutwe uzagira uruhare rugaragara mu kugarura amahoro mu Burundi.
EASF igizwe n’ibihugu 10 ari byo Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan na Uganda.
Muri iyo nama yahuje ibyo bihugu yayobowe na Perezida wa Somalia, Sheikh Hassan Mohamud, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuvugizi w’ingabo z’igihugu Brig. Gen. Nzabamwita Joseph.
Mu myanzuro bari bafatiye muri iyo nama harimo ko EASF yari yagaragaje bikomeye ko yashyirwa mu mitwe igomba gushakira amahoro u Burundi nk’igihugu cy’ikinyamuryango.
Mu bindi kandi uwo mutwe uhora witeguye gutabara aho rukomeye ukaba wari waniyemeje gufata umwanya w’ubuyobozi muri MAPROBU (African Prevention & Protection Mission in Burundi).
Tubibutse ko buri gihugu cy’Ikinyamuryango cya EASF cyagiye gitanga ingabo n’ibikoresho u Rwanda rukaba rwaratanze abasirikare 850, ibikoresho birimo imodoka, ibitaro n’abaganga n’ibindi.
Ese MAPROBU yasimbujwe iki?
Nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika mu cyumweru gishize, AU yahisemo gukomeza ibiganiro n’abayobozi b’u Burundi kugira ngo hashakirwe umuti ibibazo by’umutekano muke birangwayo.
EASF nayo mu itangazo yari yashyize ahagaragara yavugaga ko icy’ibanze atari ugutabara mu buryo bwa gisirikare ko ahubwo abarundi inzira y’ibiganiro yagombaga kubabera uburyo bushoboka bwo kugarura amahoro.
Uretse EASF yabibonaga ityo dore ko ngo ingabo zagombaga kuba ari amahitamo ya nyuma, ku rundi ruhande ukuriye Akanama k’Umutekano n’amahoro mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Smail Chergui, yavuze ko basanze ibiganiro aribyo byashyirwa imbere.
Yagize ati: “Turashaka ibiganiro na guverinoma kandi inama yemeje kohereza itsinda rigizwe n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru”.
AU ifite ububasha bwo kohereza ingabo zo kugarura amahoro mu gihugu runaka nta we igishije inama iyo ari cyo gishoboka. Icyakora iyo biramuka bikozwe mu Burundi bwari kuba ari ubwa mbere AU ibikoze ndetse no ku rundi ruhande bwari kuba ari ubwa mbere EASF itabaye aho rukomeye.





Ibitekerezo 0