{Inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EALA yishimiye igikorwa cyo kwijira muri Uganda hakoreshejwe indangamuntu gusa, cyakozwe na Perezida Kagame w’u Rwanda, ndetse na Uhuru Kenyatta wa Kenya, ubwo bari bagiye kwitabira inama ya kane yiga ku mishinga y’iterambere ku kwihuza kw’ibihugu byo muri EAC.}

Margret Zziwa, perezida w’inteko ishingamategeko ya EALA yavuze ko iki gikorwa cyakozwe na Perezida Uhuru ndetse na Kagame cyagaragaje ko aka karere ka Afurika y’uburasirazuba kari kugera ku iterambere bidasubirwaho mu bijyanye no guhuza imikorere no gushyirahamwe.

Zziwa yanagaragaje kwishimira cyane imbaraga zakoreshejwe n’umwete ibihugu bigize EAC byagaragaje mu mu kwemera ko habaho urujya n’uruza rw’abaturage babyo mu karere.

Yagize ati: “Ubu, ibihugu bya Kenya, Uganda n’u Rwanda, bikomeje kujya mbere mu ikoreshwa ry’indangamuntu, uretse utubazo tumwe na tumwe tubaho. Mu cyumweru gishize, Perezida Uhuru Kenyatta na Perezida Paul Kagame, bagendeye ku ndangamuntu bagiye kwitabira inama yo kwiga ku mishinga y’iterambere ryo mu muhora wa ruguru, kandi ibi ni intambwe igana mu cyerekezo cyiza.”

Ibi Zziwa yabivugiye mu nteko rusange yabaye tariki ya 24 Gashyantare 2014.

Ikindi cyo kwishimirwa cyagezweho muri iyi nama ni uko hanatangijwe uburyo bwo gukoresha Visa imwe ku banyamahanga b’imihanda yose ku Isi bifuza kwinjira muri kimwe muri ibi bihugu bituranyi uko ari bitatu (U Rwanda, Uganda na Kenya).