{Kuva mu 2004, Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika byongereye ingengo y’imari igenda ku bikorwa bya gisirikare, hatangwa akayabo k’amadolari.}
EAC maze gutanga miliyari 15 z’amadolari igura intwaro zikomeye n’ibindi bikorwa bya gisirikare mu myaka icumi ishize nk’uko bigaragazwa n’ubushkakashatsi bw’Ikigo Mpuzamahanga gikora Ubushakashatsi ku Mahoro(SIPRI)
Ubu bushakashatsi bwerekana ko ibikorwa byagisirikare byagiye bizamuka bitewe no guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba muri Afurika, ahavugwa cyane cyane Boko Haram na Al-Shabaab.

SIPRI igaragaza ko Kenya ariyo ibimburiye ibindi bihugu byo muri EAC mu gutanga amafaranga menshi mu bikorwa bya gisirikare. Imaze gutanga miliyari zisaga zirindwi z’amadolari, Uganda iyigwa mu ntege na miliyari enye z’amadolari, Tanzania ikurikiraho na miliyari 2.7 z’amadolari.
Kuva mu 2001, Kenya yatangiye gushyira imbaraga mu gisirikare ngo irwanye imitwe y’iterabwoba mu ihembe rya Afurika, abacuruza intwaro mu buryo bwa magendu, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge.
Kenya iteganya gutanga miliyari 1.7 z’amadolari mu gisirikare muri uyu mwaka. Ngo ishaka kugura izindi ndege z’intambara, ikavugurura indege isanganwe, igakwirakwiza camera zicunga umutekano mu mijyi icumi ikomeye muri iki gihugu hirindwa ibitero by’iterabwoba bya Al Shabaab.
Mu 2018, Kenya irateganya kongera miliyari zisaga eshanu mu bikorwa bya gisirikare. Kenya ngo izagura indege nshya, ubwato umunani bw’intambara, ibindi bikoresho by’intambara no kugura ibikoresho bifasha mu kurinda imipaka y’igihugu.
Uganda yagabanyije amafaranga itanga ku gisirikare, bigaterwa no kuba iki gihugu cyaraguze ibikoresho bya gisirikare bikomeye hagati ya 2009 na 2013.
Hagati ya 2009 na 2013, Uganda yatumije hanze intwaro nyinshi zikomeye ku kigero cya 1,200% bagereranyije n’umwaka wa 2004 na 2008.Ubu bushakashatsi bugaragaza ko muri rusange, Afurika yazamuye 81% by’amafaranga agenda ku bikoresho by’intambara n’ibikorwa bya gisirikare kuva mu 2004.
Muri iyi myaka icumi Afurika yatanze miliyari 300 z’amadolari naho miliyari 44 z’amadolari zitangwa hagati y’umwaka wa 2012 na 2013.

Ibitekerezo 0