{Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Dr Richard Sezibera aravuga ko n'ubwo hari ibimaze kugerwaho mu biganiro by’amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu hagati ya EAC n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ngo haracyari ibintu bitumvikanwaho bigomba gushakirwa umuti.}

Ikinyamakuru Daily News cyo muri Tanzaniya kivuga ko,mu kiganiro n’abanyamakuru i Dar Es Salaam, Dr Sezibera yavuze ko ari ubwa mbere ibihugu bya EAC byicaye hamwe n’ibihugu by’i Burayi ngo byigire hamwe amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu, kuva ibyo bihugu byabona ubwigenge.

Dr Sezibera ati “Aho kugira ngo aya masezerano abe ikibazo gikomeye ku iterambere rya EAC, ayo masezerano yagakwiye kuba amahirwe ku birebana n’uko habaho ubucuruzi bugirira inyungu impande zombi.”

Yavuze ko bimwe mu bibazo by’ingutu bihari, byagarutsweho kenshi muri ibi biganiro, ari ibyerekeye uburyo aya masezerano yatuma habaho iterambere ry’ibihugu bya EAC, ndetse n’ukwishyira hamwe kw’ibyo bihugu kugashinga imizi.

Yongeyeho ko mu mpera z’uyu mwaka, hari byinshi bikwiye kuzaba byaragezweho muri ibyo biganiro.

Kimwe mu bibazo byatumye habaho gutseta ibirenge kw’ibihugu bya EAC mu gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bukungu n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi, ni uko EU ishaka ko bibiri bya gatatu by’ibicuruzwa byabo byazajya byinjira muri EAC nta misoro bitanze, ibyo rero ngo byazatuma ibihugu bya EAC bitinjiza imisoro, kandi inganda z’imbere muri ibyo bihugu zigahungabana.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyenganda muri Tanzania, Felix Mosha yavuze ko bitaba ari byiza kwihutisha gusinya aya masezerano, ahubwo bisaba kubanza gusobanura uko ubukungu bwa EAC buhagaze, ndetse no kumenya igihombo cyangwa inyungu bishobora kuzabaho nyuma yo gusinya amasezerano.

Yavuze ko abagize urwego rw’abikorera muri Tanzania bashyigikiye igitekerezo cyatanzwe n’uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa.

Icyo gitekerezo kivuga ko EAC igomba guteza imbere inganda z’imbere mu bihugu, guteza imbere ubuhinzi no kubaka ubushobozi mu nzego zitandukanye zitanga servisi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Mkapa yari yabwiye urwego rw’abikorera ko amasezerano yo gufatanya mu by’ubukungu hagati ya EAC na EU, agamije inyungu z’Abanyaburayi gusa, ngo niyo mpamvu atagomba gusinywa.

Mkapa abona ko Tanzania nta na kimwe yazungukiramo, ahubwo ngo Abanyaburayi bari kwishakira isoko ry’ibicuruzwa byabo, bagashaka no kubona ibikoreshwa by’ibanze by’inganda zabo bivuye muri EAC.

Mkapa ashimangira ko aho gusinya ayo masezerano, Afurika igomba kwihutisha ukwishyira hamwe, guteza imbere isoko rusange byihuse no gushora amafaranga mu bikorwa remezo by’ubwikorezi bwo mu karere.