Mu butumwa bwe yatangiye mu nama rusange y'Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 25 Werurwe 2015, Henri Thomas Lokondo yavuze ko abaturage bagomba
kumenyeshwa mbere yuko izo mbago zishingwa mk'iko Radio Okapi ibitangaza.

Lokondo yibukije ko kuva mu 2009 habayeho kutumvikana hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, ariko umwaka ushize Loni n’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ikaba yarashyizeho Komisiyo ihuriweho n'ibihugu byombi yo gushyiraho imbago rusange z’ibi bihugu.

Lokondo, ivuga ko yicuza kuba abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Congo bataramenyeshwa iby'iyo raporo, mu gihe bagenzi ba bo ku ruhande rw'u Rwanda bamenyesha Inteko Ishinga Amategeko buri gihe.

Ahamya ko iyi komisiyo yarangije imirimo yayo tariki ya 12 Werurwe, ikaba igiye gushyiraho imbago za nyuma 22 ku mupaka w’ u Rwanda na Congo mu gihe cy’iminsi 60.

Yagize ati “Mbere yuko hashyirwaho imbago, nasanze ari ngombwa ko komisiyo cyanywa guverinoma kubanza kudusobanurira ibyagezweho muri aka kazi.”

Lokondo akomeza avuga ko Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri DRC badakwiye kwemera ko komisiyo yafata umwanzuro abaturage b’iki gihugu batagize icyo babwirwa kuri iyo raporo kandi bagatanga n’ibitekerezo.

Perezida w’inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite yemeye ko yabasezeranije ko azumvisha guverinoma ko abadepite bakwiye kubanza kumenya iby’iki kibazo cyo gushyiraho umupaka.

{[email protected]}