Uyu mugabo wahaze izi nshingano ku wa 8 Ukwakira 2016, yanavuze ko ibikorwa bya Loni muri Congo bikwiye kongererwa ubushobozi mu buryo bwihuse.

Sambo Sidikou ukomoka muri Niger, yavuze ko kugira ngo ibibazo biri muri Congo bikemuke hagomba gufatwa ingamba, byaba ngombwa n'ibihano bigashyirwaho.

Ati " Birasobanutse neza ko dukeneye kumenya neza ibyabaye ndetse n’ibihano bishobora gufatwa kuko umuco wo kudahana n'icyenewabo ni zimwe mu nzira ziganisha ku bibazo."

BBC ivuga ko Sidikou Sambo yashimangiye ko Guverinoma ya Congo ikwiye kwita ku Itegeko Nshinga mu rwego rwo kurushaho gutegura neza amatora y'umukuru w'igihugu.

Ubwo yari imbere y'akanama gashinzwe amahoro n'umutekano mu Muryango w'Abibumbye, Ignace Gata Mavita, Ambasaderi wa Congo muri Loni, yavuze ko imyigaragambyo yabaye muri iki gihugu muri Nzeri yari ifite ishingiro.

Uyu muyobozi yavuze ko igihugu cye kiteguye ibiganiro n'inama izo ari zo zose, gusa ngo icyo kitazemera n'uwazana ibyo kugiharabika no kugitegeka ibyo gikora.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu mvururu za politiki kuva aho abatavuga rumwe na leta bashinje Perezida Kabila gushaka kuguma ku butegetsi mu gihe manda ebyiri yemererwa n’Itegeko Nshinga ry’igihugu zizaba zirangiye mu Ukuboza 2016.

Kugeza ubu abantu benshi bamaze kugwa mu mvururu z’imyigaragambyo yakorwaga n’abatavuga rumwe na leta.

Sambo Sidikou avuga ko hatagize igikorwa muri Congo havuka ubwicanyi ndenga kamere
Sambo Sidikou avuga ko hatagize igikorwa muri Congo havuka ubwicanyi ndenga kamere