Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2022 n’Umuyobozi w’Akarere ka Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Aime Kawaya Mutipula mu kiganiro kuri telefoni n’umunyamakuru wa Reuters aho yanatangaje ko abakomeretse bari kwitabwaho mu bitaro.

Inkangu zikunze kwibasira cyane cyane imisozi miremire yo mu Burasirazuba bwa Congo aho imvura nyinshi ishobora gustengura no gutwara ubutaka.

Ikindi na none bishobora guterwa cyangwa kubaho mu gihe ubutaka bwahungabanijwe n’ubucukuzibw’amabuye y’agaciro, gutema iamashyamba cyangwa ibikorwa by’ubwubatsi.

Mu minsi ishize nabwo imvura idasanzwe yaguye mu murwa mukuru Kinshasa yateye inkangu n’imyuzure bihitana abantu bakabakaba 170.