Machar yavuze ko we yamaze gusinya kuri izi mpapuro mu nama iherutse kubera i Addis Abeba muri Ethiopia ubwo mugenzi we Salva Kiir yanze gusinya ku munota wa nyuma agasaba ko yahabwa indi minsi 15 yo kubitekerezaho no gusesengura neza ibikubiye muri aya masezerano.

Umuvugizi wa Dr Machar, James Gatdet Dak, yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma yongera kwitabira inama ku isinywa ry’amasezerano y’amahoro kandi impapuro yasinyeho ari zimwe ziburaho umukono wa Kiir.

Yagize ati "Ndagira ngo bisobanuke neza hari abibwira ko kuba izi nyandiko ziri bujyanwe i Juba ngo zisinyweho na Salva Kiir ari ngombwa ko Machar ajyayo, siko bimeze kuko we yamaze kuzisinya.”

Inama iheruka yari yitezwemo ko hashyirwa umukono ku masezerano y’amahoro hagati y’impande zombi yari yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda binanirana ku munota wa nyuma kubera Salva Kiir.

Kiir naramuka ashyize umukono kuri aya masezerano, Riek Machar arahita amubera Visi Perezida wa mbere ndetse anegurirwe 40% by’imyanya muri Guverinoma ya Sudan y’Epfo.

Kiir arahita ahabwa abo kumurinda 260 naho Machar we ahabwe abo kumurinda 195.
Ubushyamirane n’imvururu bimaze igihe muri Sudan y’Epfo bwatumye abantu basaga miliyoni n’igice bakurwa mu byabo imbere mu gihugu naho abandi basaga ibihumbi 600 bahungira mu bihugu bihana imbibi nacyo.

[email protected]
Twitter: @Tukamw