{Mu gihe muriCôte d’Ivoire bazindukiye mu gikorwa cy’amatora y’abayobozi b’Imijyi n’Uturere, abashyigikiye uwahoze ari Pareziga Laurent Gbagbo bo ntibayahaye agaciro.}
Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Mata 2013 ku isaha ya saa moya muri Côte d’Ivoire no ku isaha mpuzamahanga (GMT), nibwo igikorwa cy’amatora y’ abayobozi b’Imijyi n’Uturere cyari giteganijwe gutangira.
Abakandida biyamamaje ku myanya yo kuyobora Uturere ni ibihumbi 21 000, hashakwamo 197 ; Naho ku myanya y’imijyi hiyamamaje 3 000, hazatorwamo 31.
Nk’uko tubikesha Jeune Afrique, ahenshi mu gihugu iki gikorwa cyatangiye gitinze. Nko mu gace kazwi ku izina rya Koumassi ko mu Majyepfo y’Umujyi wa Abidjan abaturage batangiye gutora nyuma y’igice cy’isaha kirenga ku isaha yari yateganyijwe yo gufungura ibiro by’itora, kubera ubukererwe bwo gutunganya ibikoresho by’amatora, abaturajye bo bategereje ari benshi.
Mu ishuri ribanza rya Abobo, mu majyaruguru y’Umujyi wa Abidjan, ho amatora yakererewe igihe cy’isaha, kimwe no mu tundi duce twa Bouaké, mu Mujyi rwagati.
Robert Kouladé, umuyobozi mu gace k’i Bouaké, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko yaje kuzuza inshingano ze nk’umunyagihugu yizeye ko Abanyacôte d’Ivoire bigiye ku mateka y’ibyabaye mu myaka ibiri ishize kugira ngo bizabafashe kugera kuri demokarasi nyayo.
Nyuma y’ibikorwa n’amagambo byagaragaye, Umuryango w’Abibumbye wahamagariye miliyoni 5,7 z’ abanyagihugu biyandikishije ko bagomba kwitabira amatora ntacyo bikanga.
Abagize ishyaka rya Laurent Gbagbo (FPI) bo batangaje ko badashobora kwitabira amatora kuko bayabona ko ari ay’urwiyerurutso.
Komisiyo y’igenga y’amatora iteganya gutangaza ibyavuye mu matora ahagana hagati mu cyumweru gitaha.
Amatora yabaye kuri iki Cyumweru muri Côte d'Ivoire, ari gufatwa nk’azerekana uburyo abayoboke ba Perezida Alassane Ouattara bazahamagarirwa kwitabira amatora y’Umukuru w’igihugu mu 2015, nyuma y’ayo mu 2010 yakurikiwe n’imvururu zahitanye abagera 3 000, Gbagbo atemera ko Ouattara yamutsinze.


Ibitekerezo 0