Touadéra wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yegukanye intsinzi nyuma yo gutorwa ku kigereranyo cya 62,69 %, Anicet Georges Dologuélé bari bahanganye yabonye 37,31 %. Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ibirego byatanzwe n’abashyigikiye uyu bari bahanganye.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko Touadéra azajya mu biro by’Umukuru w’igihugu mu mpera z’uku kwezi, kubera ko igihe cy’inzibacyuho cyari kimaze imyaka itatu kizarangira tariki ya 31 Werurwe.
Muri icyo gihe kandi hateganyijwe amatora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko ku nshuro ya kabiri. Tariki ya 11 Werurwe, Urukiko rw’Ikirenga ruzatangaza ku mugaragaro ibyavuye mu matora ya mbere y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Faustin-Archange Touadéra yavukiye mu murwa mukuru wa Centrafrique, Bangui, mu 1957. Yabaye Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwa François Bozizé hagati ya 2008 na 2013.


Ibitekerezo 0