{Agashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’umwana(UNICEF) karatunga agatoki umutwe wa Séléka uhanganye na Leta ya Centrafrique kuba yinjiza abana bato mu gisirikare.
}

Umuvugizi wa UNICEF, Marixie Mercado, ashinja inyeshyamba zirwanya Leta ariko akanavuga ko n’’ingabo za Leta ya Centrafrique na zo atari shyashya, zinjiza abana mu ntambara.

Ibyo kandi Marixie yabitangarije mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu gihugu cy’u Busuwisi, asaba ko ibyo bikorwa byahagarara.

Nk’uko yakomeje abitangaza, nibura abana b’abakobwa n’abahungu basaga 2 500 bamaze kwinjizwa mu gisirikare ku mpande zombi zihanganye.

Uhagarariye UNICEF muri Centrafrique, Souleymane Diabate we avuga ko hari n’abafatwa ku ngufu, cyangwa mu gihe abo bana batandukanye n'imiryango yabo bahunga bakikorezwa imizigo y'ibitunga abasirikare.

UNICEF itangaza ko kuva aho imirwano yuburiye mu byumweru bike bishize, abana basaga 300 000 bamaze kugerwaho n’ingaruka zitandukanye.

Bitewe n’ubukana bw’imirwano, UNICEF imaze gukura abakozi bayo basaga 14 muri icyo gihugu, ibajyana muri Cameroun.

UNICEF isaba ko gukoresha abana imirimo ya gisirikare bigomba guhagarara.