{Umutwe wa Séléka utavuga rumwe n’ubutegetsi bwaLeta ya Repubulika ya Centrafurika wigaruriye indi mijyi ibiri, mbere y’imishyikirano yari iteganyijwe hagati y’abayobozi ba Leta n’uwo mutwe, yagombaga kubera muri Gabon mu ntangiro z’iki cyumweru. }

Imijyi yafashwe ni Alindao na Kouango ihereye mu gihugu hagati.

Umutwe wa Séléka yubuye imirwano mu Kuboza umwaka ushize, usaba ko Perezida François Bozizé yava ku butegetsi.

Jeune Afrique yatangaje ko Leta ihangayikishijwe n’uburyo inyeshyamba zikomeza kurwana , kandi biteguraga kuganira.

Minisitiri w’ubutegetsi Josué Binoua ati ”Twiteguraga imishyikirano none bakomeje kudutera.”

Akanama gashinzwe amahoro ku isi kari gaherutse gusaba inyeshyamba kurekura aho zigaruriye hose, kandi zigahagarika intambara, kandi ibiganiro by’amahoro bigatangira