{Reverend Pastor Nicolas Nuerekoyame-Gbangou uherutse mu rugendo-shuri mu Rwanda yasangije abaturage ba Centrafrique ibyo yabonye i Kigali asaba ko igihugu cye ko cyatangiza gahunda yise 'Ndi Umunyacentrafrica' mu gufasha mu bwiyunge bw’abashyamiranye muri iki gihugu.}

Pastor Nicolas yavuze ibi ubwo mu mpera z’icyumweru gishize ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique zahuzaga abaturage batuye mu mujyi wa Bangui muri Arrondissement ya 3 n’iya 5 ngo baganire ku bumwe n’ubwiyunge ndetse banakora urugendo rwo gusaba amahoro.

Mu biganiro bagiranye, Pastor Nicolas yasangije abenegihugu bagenzi be ku byo yabonye ubwo basuraga u Rwanda mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa uburyo bwo kwikemurira amakimbirane hirindwa icyo ari cyo cyose cyabangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Muri uru ruzindo bagiriye i Kigali, itsinda ry’abanyamadini ryihereye ijisho uburyo ubwiyunge bwashobotse mu gihugu cyagwiririwe n’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Pastor Nicolas yagize ati “Ntitwabona amagambo nyayo yo gusobanura ibyo twigiye mu Rwanda. Ni igihugu cyabayemo jenoside y’indengakamere, ariko mu buryo butangaje ni igihugu ntangarugero muri Afurika yose mu mahoro, ubwiyunge, iterambere n’ibindi byiciro. Bashyizeho gaahunda ya 'Ndi Umunyarwanda', aho abaturage bashyira hamwe mu kubaka igihugu cyabo batitaye ku byigeze kubacamo ibice. Natanga igitekerezo ko guhera ubu twatangiza gahunda yacu ya 'Ndi Umunyacentrafrica'”.

Abandi bose batanze ibitekerezo bagarutse ku kuba Centrafrique ikeneye kugarukamo amahoro n’ubwiyunge ndetse bavuga ko u Rwanda rwababera isomo ngo barenge ibyabatandukanyije.

Abakirisitu n'Abayisilamu bahuriye bamwe ngo bashakire amahoro igihugu cyabo cyugarijwe n'intambara
Abakirisitu n'Abayisilamu bahuriye bamwe ngo bashakire amahoro igihugu cyabo cyugarijwe n'intambara
Abanya-Centrafrique bari mu rugendo rusaba amahoro
Abanya-Centrafrique bari mu rugendo rusaba amahoro
Bahuye mu biganiro by'ubumwe n'ubwiyunge
Bahuye mu biganiro by'ubumwe n'ubwiyunge

[email protected]