{Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda zagiye mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MISCA) Lt Col Jean Paul Karangwa yatangarije abaturage b’iki gihugu ko bazanwe no kurinda abaturage impande zose.}

Amakuru yiriwe acicikana ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter aturuka muri Centrafrique avuga ko ibi Lt Col Karangwa yabitangaje nyuma y’imirwano yashyamiranije abarwanyi b’Abayislamu n’Abakirisitu bo muri iki gihugu mu gace ka PK12 mu mujyi wa Bangui aho ingabo z'u Rwanda zahurije hamwe abaturage ngo baganire ku buryo bwo kugarura amahoro bimakaza ubumwe n'ubwiyunge.

Lt Col Karangwa yagize ati "Turi hano kugira ngo turinde impande zose, abataye ingo zabo muzisubiremo kandi muhagarike ibikorwa byo gusenyerana amazu."

Muri iki gihugu kandi ibikorwa ingabo z’u Rwanda zagiye kubungabunga amahoro zikomeje birimo kwambura ibirwanisho insoresore zihanganye ku mpande zombi muri iki gihugu.

Ingabo z’u Rwanda zatangiye ibikorwa byo kubungabunga amahoro kuwa Mbere w’iki cyumweru zikaba zari zatangiye kwerekeza muri iki gihugu kuwa 16 Mutarama uyu mwaka.

Lt Col Jean Paul Karangwa hamwe n'abo ayoboye bigisha abaturage kubana mu mahoro
Lt Col Jean Paul Karangwa hamwe n'abo ayoboye bigisha abaturage kubana mu mahoro
Abaturage  bahora bahunga
Abaturage bahora bahunga
Uguhangana hagati y'abaturage byo ntabwo birarangira
Uguhangana hagati y'abaturage byo ntabwo birarangira
Uyu muhungu yakubiswe n'isoni ubwo yafatwaga n'umusirikare w'u Rwanda avuye mu rugo rw'abandi
Uyu muhungu yakubiswe n'isoni ubwo yafatwaga n'umusirikare w'u Rwanda avuye mu rugo rw'abandi
Ingabo z'u Rwanda zicunga umutekano amanywa n'ijoro muri Centrafrique
Ingabo z'u Rwanda zicunga umutekano amanywa n'ijoro muri Centrafrique

[email protected]