Izo ngabo zikekwaho gukora iryo hohotera muri perefegitura ya Kemo muri icyo gihugu hagati y’imyaka ya 2014 na 2015.
Umuvugizi wa Loni, Stéphane Dujarric yatangaje ko iryo perereza ryakozwe mu gihe cy’amezi 4 babonye ibimenyetso bishinja ingabo zigera kuri 16 zikomoka muri Gabon na 25 bakomoka mu Burundi.
Loni yasabye ibyo bihugu gukomeza gukora iperereza kuri abo basirikare ngo icukumbure ibyaha bashinjwa.
Ibi ngo ni ukubera ko amategeko agenga abasirikare ba Loni avuga ko ibihugu bibatanga, mu rwego rw'amategeko ari byo bigomba kubacira imanza iyo bakoze icyaha iki n'iki.
Loni yahaye ibikubiye mu iperereza yakoze ibyo bihugu ndetse n’amazina y’abakekwa kugira ngo bibakurikirane.
Muri rusange abantu 139 babajijwe kuri iryo barimo abana 25, abakekwa bakaba baragiye bamenyekana biciye mu mafoto n’ibindi bimenyetso bitandukanye byerekanywe n’abahohotewe 45 mu gihe abagera kuri 83 batashoboye kwerekana abagiye babahohotera ndetse ngo banerekane ibimenyetso bifatika.
Ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, Minusca bumaze koherezwamo ingabo zigera ku bihumbi 12 guhera muri Nzeri 2014.
Raporo y’umwaka y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-moon yagaragaje ibibazo bitandukanye bigera kuri 69 by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri 2015 mu bihugu bya centrafrique na Congo Kinshasa, muri 2016 habonetse ibigera kuri 44.
Uretse izo ngabo zikomoka ku mugabane w’Afurika n’izikomoka i Burayi ni kuvuga iz’Abafaransa nazo zavuzwe mu bikorwa byo guhohotera abana, ubutabera bw’u Bufaransa bukaba bwaratangiye kubakoraho iperereza.




Ibitekerezo 0