Ubwo izi ngabo zageraga muri Centrafrique guhera muri 2014, iki gihugu cyarimo ibibazo byo kubura ibiryo ku baturage. Ibi byatumye bamwe muri izi ngabo bashukisha abagore n’abana bato b’abakobwa ibiryo, bityo bakabasaba kuryamana naho uwubyanze agafatwa ku ngufu.

Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yatewe inda n’umusirikare ukomoka mu Burundi ubwo yari afite imyaka 13.

Uyu mwana yabwiye ikinyamakuru, The Washington Post, ko mu mwaka ushize yagiye ku cyicaro cya Loni agiye gusabayo ibiryo, hanyuma umusirikare w’Umurundi aramuhamagara agira ati “Ngwino hano” undi ngo aramwitaba, amugeze iruhande aramukurura amwinjiza mu cyumba kirimo uburiri nta wundi muntu uhari, amushwanyagurizaho imyenda amufata ku ngufu, biza kumuviramo no gutwara inda.

Uyu mwana na nyirasenge bavuga ko nyuma y’amezi atatu afashwe ku ngufu, babibwiye abakozi b’Umuryango w’Abibumbye. Uyu mwana wari utwite icyo gihe yahise ajyanwa ku bitaro by’Abaganga batagira Umupaka (Doctors Without Borders) ariko abakurikiranaga ikibazo cye batangajwe n’uburyo Umuryango w’Abibumbye nta bufasha wamuhaye.

Hari igihe yumva yakwica uwo yibarutse

Uyu mwangavu akomeza avuga ko ikirego cye ubuyobozi bwa Loni bukizi ariko ngo kitafashwe nko gufatwa ku ngufu, ahubwo ngo ni ubwumvikane bwabayeho uwo musirikare w’Umurundi amuha amafaranga cyangwa ibiryo.

Ateruye uwo mwana we mu biganza, yagize ati “Rimwe na rimwe iyo ndi njye nyine n’umwana wanjye, ntekereza kumwica. Anyibutsa umugabo wamfashe ku ngufu.

Abayobozi b’Umuryango w’Abibumbye bavuga ko ikibazo cy’uyu mwana w’umukobwa bakizi, nk’uko Umuvugizi wawo, Ismini Palla, yabibwiye The Washington Post agira ati “ Turi kwiga ku kibazo cy’uyu mukobwa kiraba cyakemutse vuba.” Gusa nyuma y’amezi icyenda uyu mwana atanze ikirego, abagikozeho iperereza nta gisubizo baratanga.

Hari n’abandi bangavu babiri (umwe w’imyaka 15 undi 16) nabo batangaje ko baryamanye n’abasirikare babungabunga umutekano bo muri Maroc ubwo bajyaga ku nkambi babamo, hanyuma bemera kuryamana nabo n’ubwo yari inshuro ya mbere bakoze imibanano mpuzabitsina kuko bari babemereye ibyo kurya ndetse n’amafaranga.

Mu bana b’abakobwa barindwi baganiriye na The Washington Post, batanu muri bo bavuze ko babyaye bafashwe ku ngufu n’izo ngabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro.

Muri Centrafrique, hari ibirego byinshi by’abagore, ndetse n’abana bato bafashwe ku ngufu bakanaterwa inda n’ingabo za Loni ziri yo. Ibi byatumye imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ihaguruka kugira ngo ihangane n’iki kibazo.

Nyuma yo kunyura mu bitangazamakuru byinshi byo ku Isi ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zifata ku ngufu abagore, ndetse no gutera inda abana b’abakobwa, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki moon, yamaganiye kure ibyo izo ngabo zikora zisebya Umuryango w’Abibumbye.