{Umuyobozi Mukuru wa Televiziyo y'Abafaransa TV5, Marie-Christine Saragosse, ku wa 19 Ukuboza 2012 ni bwo yahagurutse i Bujumbura aho yari amaze iminsi ibiri aho yari yajyanywe no gushyigikira Umunyamakuru Hassan Ruvakuki wakoreraga Radio Mpuzamahanga y'Abafaransa RFI ubu ufungiye muri gereza ya Muramvya aregwa icyaha cy'iterabwoba.}
Amakuru dukesha RFI avuga ko mu ruzinduko rwe Saragosse yabonanye n'abayobozi bakuru b’u Burundi barimo Visi Perezida kugira ngo baganire ku kibazo cya Ruvakuki.
Saragosse, yatangaje ko afite icyizere ko Ruvakuki azabona ubutabera nyabwo.
Umunyamakuru Hassan Ruvakuki yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu, aregwa kujya muri Tanzania ajyanywe no gutara inkuru y'ivuka ry'umutwe mushya w'inyeshyamba zirwanya Leta y'u Burundi.
Ruvakuki yarajuriye, urubanza rukazasomwa ku wa munani Mutarama 2013.




Ibitekerezo 0