Ni nyuma y’umuhango wo kurahira kwe bamwe bavuga ko watunguranye wabaye kuwa Kane tariki ya 20 Kanama 2015.

Guverinoma nshya yashyizweho kuri uyu wa Mbere igizwe n’aba Minisitiri 20 barimo 15 bo mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD FDD, na 5 bo mu Ihuriro ry’uwahoze atavuga rumwe na Leta, Agathon Rwasa.

Umuvugizi wa perezida Nkurunziza, Gervais Abayeho, yatangaje ko iyo guverinoma irimo Abahutu cumi na babiri n’Abatutsi umunani, kandi ngo ni iy’ubumwe nk’uko byasabwe n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) nk'uko BBC ibitangaza.

Abaminisitiri batandatu bari basanzwe muri Leta, barimo n’ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Alain Aimé Nyamitwe, uw’Imari, Tabu Abdallah Manirakiza, n’uw’Ingabo, Emmanuel Ntahomvukiye. Ni guverinoma kandi irimo n’abagore batandatu.

Minisitiri w’umutekano yagizwe Komiseri wa Polisi Alain Guillaume Bunyoni, naho Minisitiri w’ingabo aba Emmanuel Ntahomvukiye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwerererane yagizwe Amb. Alain Aime Nyamitwe naho Minisitiri mu biro bya Perezida ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba agirwa, Hon. Leontine Nzeyimana.

Minisitiri w’ubutabera no kurengera ibirango by’igihugu yabaye Aime Laurentine Kanyana mu gihe Tabu Abdallah Manirakiza yagizwe Minisitiri w’imari n’igenamigambi.

Yashyize mu myanya abandi ba Minisitiri badandukanye muri Minisiteri zirimo y’umuco, ushinzwe amazi n’ingufu n’izindi.

Ashyizeho guverinoma mu gihe amahanga n’umuryango mpuzamahanga bakomeje kumusaba ko habaho ibiganiro bihuriweho na leta n’abatavuga rumwe nayo bigamije gushakira umuti ibibazo byakuruwe na manda ye ya gatatu.

Ni mu gihe kandi kuri uyu wa mbere, Umuryango Amnesty International watangaje raporo ikubiyemo iyicarubozo abashinzwe umutekano bakoreye abaturage bashinjwa kugira uruhare mu myigaragambyo yamagana manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza.

[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale