Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu Zeid Ra'ad Al Hussein yavuze kuri uyu wa Gatanu ko afite ubuhamya bugaragaza ko muri iki gihugu habaye ibikorwa byo gufata ku ngufu n’ibyobo rusange byajugunywemo imirambo.
Uyu muyobozi avuga ko kuva tariki ya 11 Ukuboza 2015, ubwo hagabwaga ibitero ku bigo bitatu bya gisirikare mu Burundi, hatangiye ubwicanyi bukomeye bukorwa rwihishwa n’ingabo za Leta ndetse n’ibikorwa bikabije byo guhohotera ikiremwamuntu.
Yagize ati”Turatanga impuruza y’uko hari kwiyongera umwuka mubi mu gihugu ushobora kuganisha ku bwicanyi bushingiye ku moko”.
Nk'uko Reuters yabitangaje, Zeid yavuze kandi ko Umuryango w’Abibumbye ufite ubuhamya bugaragaza ko ahantu 13 habaye ibikorwa byo gufata ku ngufu byakozwe n’ingabo ndetse na polisi mu gihe ingo z’abaturage zasakwaga intwaro. Avuga ko hari aho abantu benshi basambanyaga umuntu umwe.
Yavuze kandi ko muri uku gusaka, abapolisi, abasirikare ndetse n’urubyiruko rw’imbonerakure bafataga bamwe mu rubyiruko bakabakorera ibikorwa by’iyicarubozo, bakabica cyangwa bakabajyana ahantu hatazwi.
Umuryango w’Abibumbye uri kwiga ku mashusho ya ‘satellite’ agaragaza ko hari ibyobo icyenda byajugunywemo imirambo, kimwe kiri mu kigo cya gisirikare cyajugunywemo abarenga 100. Bivugwa ko aba bose baba barishwe tariki 11 Ukuboza 2015.
Kuva muri Mata mu 2015, mu Burundi hatangiye imvururu zishingiye kuri manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza itavuzweho rumwe. Abarenga 400 bamaze gupfa naho abandi barenga ibihumbi 200 bahunze igihugu.





Ibitekerezo 0