{Umutwe witwara gisirikare bitaramanyekana izina ryawo warwaniye n’ingabo za Leta y’u Burundi(FDN) mu Ntara ya Cibitoke, kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Ukwakira.}
Iyi nkuru dukesha Radio Publique Africaine ivuga ko imirwano ikaze yamaze umunsi wose yabereye ku musozi wa Mahande mu Karere ka Murwi kari ku mupaka u Burundi buhana n’Uburasirazuba bwa Repubulika ya Congo-Kinshasa.
Itangazo ryaturutse mu Biro Bikuru by’Umugaba w’Ingabo za FDN rivuga ko nta musirikare n’umwe wa Leta wakomerekeye muri iyo mirwano ndetse nta n’ikintu cyahangirikiye.
Aya makuru akomeza avuga ko nyuma y’iyo mirwano abagize uwo mutwe utaramenyekana kugeza ubu bahise basubira mu ndiri yabo mu misozi yo muri Congo.
Intara ya Cibitoke yakomeje kwibasirwa n’intambara yamaze igihe kinini mu Burundi, ikaba ibarirwa mu za mbere ku butunzi bushingiye ku musaruro w’ibihingwa.
Intara ya Cibitoke yegeranye n’Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, okaba ihana imbibi n’ibihugu by’u Rwanda na Congo- Kinshasa.




Ibitekerezo 0