{Mu rwego rwo kubungabunga uburenganzira bw’abana, u Burundi burateganya gushyiraho urukiko ruzajya ruburanira rukanaburanisha abana hakurikijwe amategeko mpuzamahanga yemejwe mu nama y’uburenganzira bw’abana.}
Nyuma yo kubona ko abana bahohoterwa ku buryo kukabije, Guverinoma y’u Burundi irateganya gushyiraho urukiko rudasasanzwe ruzajya rubaburanira rukanababuranisha.
Mu makuru dukesha Afriquinfos, M. Bizimana ushinzwe imanza z’abana muri Minisiteri y’ ubutabera mu Burundi aganira n’itangazamakuru rya Xinhua, yagize ati “Ubutabera bw’u Burundi bugaragaza ko habura urukiko rwihariye rw’abana.” Yakomeje asobanura ko ruzashyirwaho kugira ngo hakumirwe ibyaha byo gucuruza abana, kubashora mu buraya n’ibindi bikorwa by’urukozasoni.
Mu bushakashatsi bwakozwe n'Umuryango w’Abibumbye uharanira uburenganzira bw’abana mu Burundi, bwagaragaje ko muri Gashyantare 2013 hagaragaye abana benshi bakorewe ibyaha.
M. Bizimana yibukije ko ku wa 3 Mata 2013, Pierre Nkurunziza, umukuru w’igihugu cy’u Burundi yatangaje amategeko mashya arimo n’ishyirwaho ry’urukiko rwihariye rw’abana batarengeje imyaka 18.
Mu gutegura umushinga wo kurinda abana muri Misiteri y’ubutabera, harateganywa amahugurwa ku bacamanza badasanzwe bagomba kuburanisha abana, hakanateganywa ko abana bazahabwa ibihano bibakwiye, bidahuye n’ibihabwa abakuru.

Ibitekerezo 0