{Hashize igihe gisaga amezi abiri Guverinoma y’u Burundi ifashe ibyemezo bikaze bigamije guhashya ubusinzi kuko kunywa inzoga ku kigero gikabije byamaze kuba nk’icyorezo muri iki gihugu.}

Amakuru dukesha Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), avuga ko ku wa Mbere tariki 18 Kanama, abayobozi basa n’abahinduye ibitekerezo ku myanzuro bari bafashe mu mezi abiri ashize bongera amasaha yo kunywa inzoga.

Mu byemezo byari byafashwe harimo kugabanya amasaha y’akazi yemewe ku bacuruza inzoga. Amategeko mashya agenga abacuruzi b’utubari yavugaga ko abacururiza mu byaro batemerewe gukingura mbere ya saa kumi (16h), abacururiza mijyi y’iki gihugu bagakingura byibuze saa kumi n’ebyiri (18h), naho ku minsi itari iy’akazi bagakingura saa saba (13h).

Terence Ntahiraja, umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yabwiye RFI ati «Iyo utembereye mu gihugu mu masaha ya mu gitondo usanga hari abantu bamwe bari mu muhanda basinze kandi bari bakwiye kuba bari ku mirimo. Niba rero abantu banywa inzoga mu masaha y’akazi, ibyo bidindiza iterambere ry’igihugu. Ni ikibazo gikomeye».

Bivugwa ko mu Burundi haboneka abanywi bakabije b’inzoga, bakaba batarigeze bishimira ibyemezo byabafatiwe. Ku wa Kabiri nibwo Ntahiraja yasinye itangazo rigenewe ayobozi ba komini zose zo mu Burundi, ritanga uburenganzira bwo kunoza amasaha yo gukingura utubari bitewe n’agace baherereyemo ariko na none ntihagire ushyira ayo masaha mbere ya saa munani (14h).

Ntahiraja avuga ko kuba boroheje amategeko yari yashyizweho mbere atari uburyo bwo kuvuguruza Visi-Perezida Prosper Bazombanza. Yagize ati «Nta kuvuguruzanya kurimo.

Bazombanza yari yavuze ko gukingura ari saa kumi ariko na none yari yahaye abayobozi b’amakomini uburenganzira bwo gufata ibyemezo kubw’inyungu z’abaturage. Aho rero niho twashingiye kugira ngo bibemo umucyo ndetse tunagabanye impungenge z’Abarundi».

Benshi bakomeje gukwena ibi byemezo aho bavuga ko guverinoma isa n’itazi icyo ishaka, kugeza aho yemera kwakira ibidindiza iterambere kugira ngo itibabariza abaturage batishimiye ibyemezo runaka.