Nubwo Loni itangaza ko iyashyira kuri konti ya Banki Nkuru y'Igihugu ku gihe, Minisiteri y’Umutekano n’Ubuyobozi bwa Polisi ntacyo butangaza kuri ako kayabo katageze ku Bapolisi kagenewe.
Abo bapolisi batishyuwe, 280 ba mbere bageze i Bangui muri centrafrique tariki ya 17 Nyakanga 2014, bahasanze abasirikare bahageze mu 2013. Ubutumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe barimo bwaje guhinduka ubwa Loni tariki ya 15 Nzeri 2014.
Deutsche Welle yatangaje ko abo bapolisi iyo babajije abayobozi babo impamvu badahabwa amafaranga, basubizwa ko Loni itarayatanga, nyamara abasirikare b’u Burundi baba muri Centrafrique bo barishyurwa.
Uretse kuba Abapolisi batarishyurwa amafaranga yo guhera muri Nzeli 2014, n’imiryango yabo yari icumbikiwe mu bigo bya leta ngo nayo bayisabye kubivamo igashaka aho yaba mu baturage basanzwe.
Ibyo bikagaragara ko bishobora guteza ikibazo ku bapolisi bafite imishinga irimo kudindira ndetse n’imiryango yabo irimo kwimurwa muri ibyo bigo, ku buryo bashobora guhugira mu bibazo by’iyo miryango ntibanoze neza uko bikwiye umurimo bafite wo guhesha ishema igihugu cyabo bagarura amahoro muri Centrafrique.
Uretse abapolisi kandi, n’abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa muri Somalia ngo nabo bataka ko batarimo kwishyurwa.





Ibitekerezo 0