Inama y’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba yateraniye kuri uyu wa Gatatu i Arusha muri Tanzania, niyo yagize Mkapa w’imyaka 77 y’amavuko Umuhuza w’impande zitavuga rumwe, asimbuye Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni.

Aganira na Radio ‘Ijwi rya Amerika’ (VOA), Pancras Cimpaye, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi i Burundi, unahagarariye kandi Akanama k’igihugu gashinzwe gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha (CNARED), yagize ati” Ni amakuru meza. Mkapa wahoze ari perezida azi neza ibijyanye n’ayo masezerano, tunazi ko azakora ibishoboka byose kugira ngo ashyirwe mu bikorwa.”

Cimpaye ntiyigeze yemera Perezida Museveni, wari umuhuza w’impande zombi ku ruhande rwa Afurika y’Uburasirazuba, waje kwamburwa izi nshingano kubera kutavugwaho rumwe kw’amatora yo muri Uganda aherutse kuba.

Yagize ati” Twabonye itangazo rya Afurika Yunze Ubumwe (AU). Bagize Museveni Umuhuza, ariko muri iyi minsi twasanze Museveni ahugijwe n’ibibazo by’igihugu cye. Ubwo rero Mkapa wahoze ari perezida arahari kugira ngo atange umusaruro nk’Umuhuza.

Cimpaye yanongeyeho ko itsinda rye ryiteguye kugirana ibiganiro na Leta igihe icyo ari cyo cyose, akanizera ko Mkapa azakora ibishoboka byose kugira ngo ibiganiro bisubukurwe vuba hashoboka.

Ati” Nka CNARED, turifuza ko twanagira ibiganiro ejo mu gitondo, cyangwa se kuri uyu mugoroba. Twiteguye kwitabira ibyo biganiro.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi, Alain Nyamitwe, yabwiye VOA ko kuri ubu Guverinoma ye itashimishijwe n’icyifuzo cya CNARED cy’uko amashyaka yose atavuga rumwe n’ubutegetsi agomba guhagararirwa mu biganiro.

Nyamitwe yanavuze ko CNARED yagize uruhare mu mvururu ziri kubera mu Burundi.

Imvururu zakunze kwibasira u Burundi
Imvururu zakunze kwibasira u Burundi