Izo mpinduka zakozwe zatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukwakira 2023, ndetse hahita hashyirwaho n’abagomba gusimbura bane bakuwemo.

Abaminisitiri bakuwe mu mirimo barimo uwari Minisitiri w’Ubuzima Nzeyimana Slyvie wahise asimburwa na Lyduine Baradahana kuri uwo mwanya.

Undi wasimbujwe ku mwanya wa Minisitiri ni Niragira Sanctus wari Minisitiri w’Ubuhinzi, Ibidukikije n’Ubworozi mu Burundi ahita asimbuzwa Prosper Dodiko.

Perezida Ndayishimiye kandi yashyize mu mwanya Minisitiri Venuste Muyabaga muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta mu Burundi asimbuye Déo Rusengwamihigo.

Izo mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi kandi zasize uwari Minisitiri Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, urubyiruko, Siporo n’Umuco Amb. Ezechiel Nibigira asimbujwe Amb. Gervais Abayeho wabaye ambasaderi w’iki gihugu muri Tanzania.

Hashyizweho kandi n’umuyobozi mu biro bya Perezida ushinzwe ubutabera n’imiyoborere myiza ari we Baribonekeza Jean Baptiste.

Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko hashobora kuba amavugurura muri Guverinoma y’u Burundi.

Perezida Ndayishimiye yakoze impinduka mu bagize guverinoma ye yongeramo amaraso mashya
Perezida Ndayishimiye yakoze impinduka mu bagize guverinoma ye yongeramo amaraso mashya