Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko hari ibimenyetso bishingiye ku majwi yo kuri telefone yumvikanisha uburyo Guillaume Soro yagize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri Nzeli 2015 ubwo uwari ukuriye ingabo zarindaga Umukuru w’Igihugu muri Bourkina Faso général Gilbert Diendéré yahiritse ubutegetsi ndetse anafata bugwate Perezida Michel Kafando na Minisitiri w’intebe Isaac Zida.

Ubutabera bwa Bourkina Faso bwavuze ko izi mpapuro mpuzamahanga zisobanuye ko bushakisha Guillaume Soro ngo aburanishwe ku byaha aregwa byo gufatanya n’abahiritse ubutegetsi.

Tariki ya 23 Ukuboza, Umuyobozi w’urukiko rwa gisirikare rushinzwe gukurikirana abagize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi muri Bourkina Faso, Sita Sangaré, yari yavuze ko mu iperereza humviswe amajwi yo kuri telefone ariko ntiyavuga ibirimo.

Bivugwa ko Guillaume Soro yaba yaragiranye ibiganiro kuri telefone n’uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ku ngoma ya Blaise Compaoré witwa Djibrill Bassolé bavugana uburyo bafasha General Diendéré n’agatsiko yari ayoboye kagizwe n’abahoze mu ngabo zarindaga Perezida Blaise Compaoré wirukanwe n’abaturage.

Kugeza ubu ntacyo Leta ya Cote d’Ivoire cyangwa Guillaume Soro ubwe bari batangaza kuri izi mpapuro.

General Gilbert Diendere n'agatsiko ke bahiritse ubutegetsi nyuma ingabo zirabubambura
General Gilbert Diendere n'agatsiko ke bahiritse ubutegetsi nyuma ingabo zirabubambura
uwari Perezida w'inzibacyuho Michel Kafando(i buryo) na Isaac Zida(umusirikare) bari bafashwe bugwate
uwari Perezida w'inzibacyuho Michel Kafando(i buryo) na Isaac Zida(umusirikare) bari bafashwe bugwate
Guillaume Soro ntacyo aratangaza kuri izi mpapuro zimuta muri yombi
Guillaume Soro ntacyo aratangaza kuri izi mpapuro zimuta muri yombi