Abakandida bemerewe kwiyamamaza mu matora azaba tariki 20 werurwe 2016 barimo; Denis Sassou Nguesso uri kwiyamamariza kuyobora manda ya gatatu, André Okombi Salissa, Guy-Brice Parfait Kolélas, Claudine Munari, Pascal Tsaty Mabiala, Anguios Nganguia Engambé na Joseph Kignoumbi Kia Mboungou batsinzwe mu matora yo muri 2009, Michel Mboussi Ngouari uziyamamaza nk’umukandia wigenga, Général Jean-Marie Michel Mokoko wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo muri iki gihugu. Naho Luc Parfait Tchinianga Mavoungou ntiyemerewe kuko atishyuye ingwate nk’uko itegeko ribiteganya.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga Auguste Iloki, atangaza amazina y’abahatanira uyu mwanya kuri uyu wa 24 Gashyantare 2016, benshi batangajwe no kumvamo Mokoko wanahoze ahagarariye intumwa idasanzwe ya Perezida wa Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe kugarura amahoro muri Centrafrique guhera mu mwaka wa 2008, kubera ko mu minsi ishize yari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho gushaka guhirika ubutegetsi buriho.

Biteganyijwe ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira guhera tariki ya 04 kugeza kuwa 18 Werurwe 2016, nk’uko RFI ibitangaza.

Perezida Nguesso agiye kwiyamamariza manda ya gatatu nyuma yo kuyobora iki gihugu ubwo kitwaga République Populaire du Congo guhera mu 1979 kugeza 1992, nyuma aza kugaruka ku butegetsi mu 1997 kugeza aya magingo.

Denis Sassou Nguesso ari mu bakandida bagiye kongera guhatanira uyu mwanya
Denis Sassou Nguesso ari mu bakandida bagiye kongera guhatanira uyu mwanya