{{ {Malawi: } }} {Abagore bagera ku bihumbi bitatu bigaragambije mu Mujyi wa Blantyre muri Malawi basaba uburenganzira bwo kwambara amapantalo.}
Mu minsi ishize abantu bacururiza ku mihanda babonaga umugore wese yambaye ipantalo cyangwa se ijipo ngufi (mini jupe) bayimuvanishagamo ku gahato.
Mu ijambo ejo yagejeje ku baturage b’iki gihugu Perezida Bingu wa Mutharika yavuze ko abagore bafite uburenganzira bwo kwambara imyenda bashaka kandi ko umuntu wese uzabahohotera azahanwa by’intangarugero.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ku butegetsi bwa Hastings Banda nta mugore wari wemerewe kwambara ipantalo mu gihugu cya Malawi ariko iryo tegeko ngo ryavanyweho kuva mu 1994.




Ibitekerezo 0