{Ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) bwasabiye ighano cyo gufungwa burundu Augustin Ngirabatware wahoze ari Minisitiri w’Imari n’igenamigambi kubera ibyaha ashinjwa yaba yarakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda mu 1994.}
Rashid Rashid, uburanira abashinja Ngirabatware imbere y’icyumba cy’Urukiko rwari ruyobowe na William Hussein Sekule yavuze ko Ngirabatware yagize uruhare mu gufatanya kwica, ashishikariza anemerera kwica abasivili b’Abatitsi mucyari Komini Nyamyumba akomokamo.
Ngirabatware akurikiranweho gucura umugambi wo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu ku buryo buziguye n’ubutaziguye gukora Jenoside, ndetse no gufata abagore ku ngufu nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Ibiro Ntaramakuru bya Hirondelle dukesha iyi nkuru, byari byatangaje ko ibyo bimenyetso birimo amajwi y’ibiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI) muri Senegal tariki 04 Gicurasi 1994 na Radiyo Rwanda tariki 11 na 16 Mata 1994 ndetse n’inyandiko ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Benin.
Urugereko rwakurikiranye uru rubanza rwari rwatangaje ko ibimenyetso bigaragazwa mu buhamya byemewe. Rwabivuze muri aya magambo “Urugereko rusanze inyandiko zifite agaciro ko kwemerwa. Bityo rwemeye ubuhamya butangwa n’umutangabuhamya urengera uregwa.”
Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko muri icyo gihe Ngirabatware yari mu Rwanda, aho yagiye muri Perefegitura ya Gisenyi aha Interahamwe imbunda n’ibindi bikoresho binyuranye byo gutsemba Abatutsi. Ngirabatware ngo yanakoresheje inama zitandukanye zihamagarira abaturage kwica Abatutsi.
Ngirabatware Augustin yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akaba n’umunyamuryango wa MRND n’umukwe wa Kabuga Félicien.

Ibitekerezo 0