{Perezida Barack Obama yatanze uburenganzira bwo kohereza ubufasha bw’ingabo n’ibikoresho muri Nigeria gufasha iki gihugu gushaka abakobwa basaga 200 bashimuswe n’inyeshyamba za Boko Haram.}
Perezida Obama yamaganiye kure ibikorwa by’iterabwoba bikomeje kuranga aba barwanyi, anasaba ko ibihugu byose byafatanya bigahashya uyu mutwe n’indi yose yitwara nkawo nk’uko tubikesha BBC.
Obama yatangaje ko bohereje ubwo bufasha mu rwego rwo gushakisha bariya bakobwa kandi ko na Nigeria yabyemeye.
Obama yasabye Umuryango w’Abibumbye kugira icyo ukora kuri kiriya kibazo kuko ari ibintu biteye impungenge.
Umuvugizi wa Perezida wa Nigeria, Dr Reuben Abati, yemeje amakuru ajyanye n’ubu bufasha bw’Amerika.
Umutwe wa Boko Haram uherutse gutangaza ko ugiye kugurisha bariya bana, naho muri Nigeria bari mu myigaragambyo bamagana ibi bikorwa.




Ibitekerezo 0