Al Jazeera yatangaje ko Minisitiri Blinken yise ibiri kubera muri Tigray “itsembabwoko” rigamije gukuraho burundu abaturage bo muri ako gace, ahamagarira amahanga gukora iperereza ryihariye ndetse hakirukanwa n’abasirikare ba Eritrea bivugwa ko bakarimo kuko ibihabera atari ibyo kwihanganira.

Ibi yabivugiye mu nama yahuje abahagarariye ibihugu byabo muri Amerika ku wa 10 Werurwe 2021, ashimangira ko muri Tigray hakenewe ingabo zafasha mu gusigasira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Yagize ati “Ndashaka ko abashinzwe kubungabunga umutekano bajya muri kariya gace. Ingabo zitazahonyora uburenganzira bw’abaturage bo muri Tigray cyangwa ngo zikore ibyaha by’itsembabwoko twabonye mu Burengerazuba bwa Tigray.”

“Dukeneye ko hakorwa iperereza ryihariye ku biri kubera hariya, kandi dukeneye kugira icyo dukora hakabaho ubwiyunge bityo igihugu kigatera imbere.”

Intara ya Tigray imaze igihe kinini irangwamo umutekano muke watumye abaturage bava mu byabo, ahanini kubera ubushyamirane hagati ya Leta n’inyeshyamba zo mu Ishyaka rya TPLF (Tigray People's Liberation Front) zigometse ku butegetsi zigashaka kwigarurira ako gace.

Bivugwa ko kandi muri Tigray hari abarwanyi ndetse n’ingabo zo muri Eritrea zikora ubwicanyi, zigafata abaturage ku ngufu ndetse zigakora n’ibindi byaha, nubwo icyo gihugu kibihakana.

Komiseri Mukuru uhagarariye Uburenganzira bwa Muntu mu Muryango w’Abibumbye, Michelle Bachelet, mu cyumweru gishize na we yemeje ko muri Tigray hari kubera ibyaha byibasira ikiremwamuntu ndetse abakora ibikorwa by’ubugiraneza bo bakavuga ko muri iyo ntara hari umubare munini w’abaturage bari kwicwa n’inzara.

Minisitiri Blinken yavuze ko ibyo bigomba guhinduka kuko ibiri kuhabera atari ibyo kwihanganira.

Amerika yasabye ko hakorwa iperereza ku byaha bikorerwa ikiremwamuntu muri Tigray
Amerika yasabye ko hakorwa iperereza ku byaha bikorerwa ikiremwamuntu muri Tigray
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yasabye ko hakorwa iperereza ku itsembabwoko riri kubera mu Ntara ya Tigray
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yasabye ko hakorwa iperereza ku itsembabwoko riri kubera mu Ntara ya Tigray