Scott yahanuriye Uganda ko ubu bufatanye atari shyashya, ati “Kuri iki kibazo cy’ibihano, ibi ni ibibazo Guverinoma ya Uganda igomba kwigaho yitonze. Bashyize uruganda rw’u Burusiya ku mwanya wa mbere, ariko mu by’ukuri, bagomba kureba ku ruhurirane rw’ibibazo bizakurikiraho haba mu kurutera inkunga n’ibindi. Nasaba ko mwategereza uko bizagenda.”

Mu kiganiro yatanze cy’iminota igera kuri 45 yagezaga ku banyamakuru kuri Ambasade ya Amerika iherereye Nsambya, ku wa Gatatu tariki 25 Gashyantare, yakomeje agira ati “Ibabazo bishobora guturuka ku bihano byafatiwe ikigo (n'igihugu). Hashobora kuzavuka ibibazo mu gihe cyo kurutera inkunga, hakabaho kutabasha gukomza gukora, ariko tuzareba uko ruzakora.”

Ibyo yagaragaje ko ashinja ikigo gishaka gutangiza uru ruganda birimo iby’ikandamiza no kubangamira imikorere y’ibigo bitandukanye byo muri Amerika kuva mu mwaka wa 2014.

Gusa nubwo iki kibazo kibaye Leta ya Uganda yari yemeye kuzuza amasezerano n’uyu mugabo ufite n’uruganda rucuruza intwaro zo mu bwoko bwa AK 47/ Kalashnikov.

Kubwa Perezida Museveni ibihugu by’u Burayi ndetse na Amerika byivanga muri Politiki y’ibindi bihugu akaba ariyo mpamvu bahitamo gukorana n’u Bushinwa ndetse n’u Burusiya.