{Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu , Amnesty International wasohoye amashusho y’Icyogajuru yerekana uburyo abarwanyi ba Boko Haram bateye imijyi ibiri yo muri Nigeria bakayihindura amatongo.}
Ayo mafoto agaragaza uburyo uwo mutwe w’intagondwa za kiyisiramu, wishe abantu 2000 mu mujyi wa Baga.
Televiziyo AlJazeera ivuga ko anyomoza amakuru yatanzwe n’igisirikare cya Nigeria ko muri icyo gitero haguye abantu 150 gusa.
Aya mashusho yerekana ishusho y’imijyi ya Baga na Doro Gowon mu Majyaruguru ya Nigeriya mbere na nyuma y’igitero cya Boko Haram.
Yerekana ko ibyo bitero byasize inyubako nibura 3700 zangijwe izindi zasenywe burundu.






Ibitekerezo 0