AMISOM ivuga kandi ko ifite amakuru ko Al-Shabab ifite umugambi wo kwambara nk’ingabo za AMISOM kugira ngo ikore ubwicanyi bukabije mu bice bya Somalia biri mu maboko y’izi ngabo z’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’ingabo za Somalia.

Ibi AMISOM yabitangaje ku wa Gatatu ibinyujije ku rubuga rwa Twitter; aho yavugaga ko Al-Shabab yabonye iyo myambaro iyikuye mu nkambi ya AMISOM.

Uku kwihinduranya mu myambaro kandi ngo kuraterwa n’ubwoba uwo mutwe waba ufite ko ushobora kugabwaho ibitero simusiga.

Ingabo zikomoka  muri Uganda ziri muri AMISOM
Ingabo zikomoka muri Uganda ziri muri AMISOM
Abarwanyi bo mu mutwe wa Al-Shabab
Abarwanyi bo mu mutwe wa Al-Shabab