{Hashize amezi asaga atatu Abanyafurika y’Epfo basezeye kuri Nelson Mandela, witabye Imana ku itariki ya 5 Ukuboza 2013. Urupfu rwe rwateje impaka mu bagize umuryango we cyane cyane ku birebana n’uwari kuzamusimbura ku mukuru w’uwo muryango.}
Inkuru yanditswe na Jeune Afrique ivuga ko uku kutumvikana kwashyizwe ku ruhande mu mpera z’iki cyumwetu ubwo umuryango wa Mandela wateranaga i Qunu, agace Nelson Mandela yavukiyemo kandi ari naho ashyinguye. Bakaba bakoze umuhango wo gusoza icyunamo gakondo.
Abo mu muryango bose bari bahari nubwo bigeze kugira ayo makimbirane, cyane cyane umugore wa nyuma wa Nelson Mandela, Graça Machel, Winnie Mandela n’umwuzukuru we Mandla Mandela, ubu uri umukuru w’umuryango. Bahuriye ku gituro cy’ufatwa nka se w’igihugu mbere y’uko bakora imihango gakondo yafunze icyunamo cyari kimaze amezi atatu.
Nyuma gato y’ishyingurwa rya Nelson Mandela ku itariki ya 15 Ukuboza, udutambaro tw’umukara twambawe n’abo mu muryango wa Mandela. Mu mpera z’iki cyumweru, utwo dutambaro tw’icyunamo twajugunywe mu muriro n’abakurambere bo mu bwoko uwo muryango ukomokamo muri uwo muhango gakondo.
Uyu muhango usobanura ko umuryango wa Mandela wamuborogeye by’ukuri kandi ko ubuzima bushobora kongera gufata umurongo wabwo nyuma y’agahinda no gutekereza.
Graça Machel, umupfakazi wa Nelson Mandela, niwe wenyine uzakomeza icyunamo mu yandi mezi. Nyuma y’icyo gihe gishobora kumara amezi atandatu cyangwa umwaka, hazaba ibirori aho imyambaro y’umukara nayo izajugunywa mu muriro nk’ikimenyetso cyo kwiyeza.
Nyuma y’umuhango wo mu mpera z’iki cyumweru, umuryango wa Nelson Mandela n’abaturanyi bo muri ako gace basangiye inka, intama zari zabazwe, hanyuma zananywa inzoga gakondo yengerwa i Qunu, mu kwibuka Nelson Mandela.

Ibitekerezo 0