{Polisi yo muri Afurika y’Epfo mu gaace ka Soweto imaze iminsi ihanganye n’abaturage bigaragambya biganjemo abagore biyambika ubusa bagaragaza ikibuno mu rwego rwo kwerekana ko batishimiye ko abashinzwe kuvidura imisarane bamaze amezi atatu badakora ibyo bashinzwe.}

Umuvugizi wa Polisi Kay Makhubela yabwiye Ibiro ntaramakuru bya Afurika y’Epfo (SAPA) ati “Abigaragambyaga bakuragamo amapataro yabo bakerekana ibibuno mu mihanda… bagaragaza uburyo batishimiye itangwa rya serivisi y’imisarani.”

Bamwe muri bo bicaraga mu mihanda nk’abari mu musarani naho abandi bakazana indobo zirimo umwanda.

Polisi ivuga ko nta n’umwe wakomerekeye muri iyi myigaragambyo ubwo abapolisi babarasagaho amasasu ya pulasitike.

Trevor Ngwane umwe mu baharanira uburenganzira, avuga ko abakoze ibi ari abari barambiwe kutumvwa kw’ibibazo byabo, bityo bahitamo kugana imihanda.

Ingo zisaga ibihumbi 300 muri Afurika y’Epfo zikoresha imisarani ividurwa iba ifite indobo zibika imyanda.