{Abakuru b’ibihugu bigize umuhora wa Ruguru, bemeje ko mu ntangiriro za 2015, abaturage bakomoka mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bakwemererwa gukorera mu gihugu bashatse bataguze urupapuro rubemerera gukorera muri ibyo bihugu.}

Inkuru ya The East Africa, ivuga ko uyu ari umwe mu myanzuro w’inama ya munani y’umuhora wa Ruguru (Northern Corridor), yahurije abaperezida ba Uganda, u Rwanda na Kenya, I Nairobi.

Aba bakuru b’ibihugu bavuze ko gukuraho imipaka mu bihugu bayoboye byateje imbere ubucuruzi.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda na Uhuru Kenyatta wa Kenya basabye abaminisitiri muri za minisiteri za EAC, kumvikana n’abashinzwe abinjira n’abasohoka mu bihugu bigize uyu muryango, bakemeranya ko rujya n’uruza rw’abashaka imirimo muri aka karere.

Kuri ubu, u Rwanda nicyo gihugu cyonyine kitafataga abo muri EAC nk’abanyamahanga.

Iyi nama yafatiwemo iyi myanzuro, yakurikiraga iyayibanjirije yabereye i Kampala mu Kwakira.

Indi myanzuro yafatiwe muri iyi nama, harimo guhuza imicungire y’ikirere muri ibi bihugu.