{Bamwe mu baturage ba tumwe mu duce tw’akarere ka Ntungamo muri Uganda bingingiye ubuyobozi bwabo kuba bwakomeka agace batuyemo ku Rwanda aho bashobora kubona bimwe mu bikorwa remezo bya ngombwa mu buzima bwabo bwa buri munsi, bavuga ko leta ya Uganda itabibaha uko bikwiye.}

Abaturage bifuza komekwa ku Rwanda batuye mu karere gahana imbibe n’igihugu cya Tanzaniya ndetse n’u Rwanda.

Mu nama bagize mu cyumweru gishize binubiye cyane ikibazo cy’amazi meza akiri ingorabahizi, imihanda, amashuri ndetse n’ibikorwa by’ubuhinzi byabo ngo biracyari hasi cyane.

Lawrence Kabesiime, umujyanama muri aka karere yagize ati “Twe twibona nk’akarere kibagiranye bitewe n’aho dutuye. Twitwa ko dutuye muri Uganda nyama dukura buri kimwe mu Rwanda.Turifuza ko twakomekwa ku Rwanda natwe tukabarwa nk’agace k’u Rwanda.”

Umwe mu basaza batuye aha witwa Gerosome Turyareba we yavuze ko kuva kera kose akarere kabo kagizwe nyirantabwa, ndetse n’imbogamizi bahura nazo leta ntiziteho kuko batuye mu karere gahana imbibe n’ibindi bihugu.

Ikinyamakuru The Monitor kiravuga ko mu mwaka wa 2012, abaturage bo mu gace ka Kyarwehunde bishatsemo ubushobozi bwo kwizanira amazi meza gusa ubushobozi bwabo ntibwashoboye kuyarenza ibirometero bine gusa, umushinga urahagarara.

Aba baturage bavoma amazi y’uruzi rwa Kagyera na Kafunjo mu birometeroo birenga 10, barahamya ko batazahwema gutakambira leta bayisaba kugirwa abanyarwanda, uburyo bo babonamo ko bwabahesha ibikorwa remezo ndetse na service ziciye mu mucyo nk’uko Deo Karuhaama uyobora akagari ka Kyarwehunde abisobanura.

Agira ati “Ntituzemerera umutegetsi n’umwe wa leta gukandagira aha cyangwa se ngo agira ijambo ahavugira, nta n’umuntu n’umwe tuzemerera gusura yaba ishuri cyangwa urusengero kuko batwirengajije kera badutera ubukene.”

Umwe mu bayobozi wari witabiriye iyi nama yabwiye aba baturage ko nta ngengo y’imari ihagije yo kubagezaho ibikorwa remezo, bityo abasaba kugeza ikibazo cyabo ku nzego zo hejuru zifata ibyemezo ku ngengo y’imari.

Kuri iki kibazo, Denis Singahache uyobora aka karere we agira ati “Tuzi imbogamizi bahura na zo. Kariya ni agace katagira amazi yemwe n’imvura igwamo bigoranye. Nk’akarere tuzakora uko dushoboye dupfe gusana imihanda ndetse binadushobokeye twazabashakira amazi.”

Bamwe mu bayobozi bakuru muri Uganda bamaganiye kure aya makuru y’uko Abagande bashaka gusuhukana n’ubutaka, bavuga ko ahubwo aka gace kari gutera imbere.

[email protected]