Robert Guei yagiye ku butegetsi kuri kudeta muri 1999, amaraho imyaka ibiri aribwo Laurent Gbagbo yamutsindaga mu matora.

General Robert Guei yishwe arashwe, nyuma y’amezi make hari umwuka utari mwiza hagati ye na Laurent Gbagbo wayoboraga Cote d’Ivoire, kubera abasirikare bari barigumuye.

Abasirikare bahaniwe kwica Robert ni Gen Dogbo Ble wayoboraga ingabo zirinda umukuru w’igihugu, umuyobozi wa jandarumori Capt Anselme Seka Yapo ndetse n’undi musirikare mukuru uzwi ku izina rya Sery Daleba.

Dogbo Ble asanzwe yarakatiwe imyaka 15 ashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanye mu bwicanyi mu mvururu zo muri 2012, na ho Yapo yari yarakatiwe imyaka 20 muri Kanama kubera ubwicanyi.

Guei Robert wishwe arashwe
Guei Robert wishwe arashwe

[email protected]