Ibi byaha bakoze muri Kanama 2021, babihamijwe n’urukiko rwa Gisikare rwa Uganda ishami ry’i Mogadishu muri Somalia, aho rwemeje ko bishe abo basivile ku bushake mu gace kitwa Golweyne.
Aya makuru yemejwe na Minisitiri w’Ubutabera muri Somalia, Abdulkadir Mohamed Nur, mu kiganiro yagiranye na VOA Somali.
Aba basirikare bari basanzwe bakora uburinzi mu muhanda munini uri hagati y’agace ka Beldamin na Golweyn. Bishe aba baturage babarasheho amasasu bari guhinga mu murima, aho Amisom ivuga ko bishwe bwo aba basirikare bari mu mirwano n’abarwanyi ba Al-Shabaab.
Nyuma y’uko bishwe n’abashinzwe kubarindira umutekano, abaturage bo muri ako gace byabateye umujinya barigaragambya basaba ko bahabwa ubutabera.
Kuwa 13 Ugushyingo nibwo urukiko rwatangaje imyanzuro y’urubanza yishimirwa n’abavandimwe b’abishwe.
Umwe yagize ati “Nubwo bwose nta munyamategeko utwunganira twari dufite, umwe muri twe n’abasirikare batandatu ba Uganda bahawe uburenganzira bwo kubashinja mu minsi ibiri. Twishimiye cyane icyemezo cy’urukiko kandi twizeye ko imiryango y’abiciwe izahabwa impozamarira.”
Abasirikare ba Uganda bari mu butumwa muri Somalia bafite ibirindiro mu murwa mukuru Mogadishu muri iki gihugu ndetse no mu gace ka Shabelle kabarizwamo uduce tubiri biciyemo abaturage ubwo bari mu mirwano n’intagondwa za Al-Shabab.





Ibitekerezo 0