{Ubushakashatsi bwakozwe bwashyizwe ahagaragara Abanyakenya benshi bagaragaje ko bifuza ko akazi k’uburaya kakwemerwa n’amategeko mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa SIDA.}

Muri ubu bushakashatsi bwiswe “Imyumvire y’abaturage ku mirimo y’icuruzwa ry’igitsina muri Kenya”, bwatangajwe kuwa Gatanu w’iki cyumweru dusoje, bwagaragaje ko 76% by’Abanyakenya 1,224 babajijwe basubije ko bifuza ko Leta yakwemera ko uburaya bwakwemerwa nk’akazi kishyura.

Nk'uko Africa Review, aba bantu babajijwe 57% ni abagabo, 42% ni abagore bose barengeje hejuru y’imyaka 18 bakora imyuga inyuranye kandi baturutse mu byiciro bitandukanye by’ubuzima muri Kenya.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 406 bakora umwuga w’uburaya hirya no hino muri Kenya, aho 52% bavuze ko biteguye kuba batanga umusoro igihe baba bahawe rugari n’amategeko.

Ubushakashatsi bwakozwe muri Kenya mu 2001 bwerekana ko iki gihugu gifite abakora umwuga w’uburaya barenga ibihumbi 200.

Ubushakashatsi bwakozwe n’imiryango mpuzamahanga buvuga ko umwuga w’uburaya winjiza miliyari ebyiri na miliyoni 210 ku munsi, bukagaragaza ko guverinoma zihomba amahirwe y’imisoro yakavuye kuri uyu mwuga mu gihe waba usoreshwa.

Inzobere mu by’ubukungu zerekana ko nubwo uyu mwuga ugaragaza cyane amahirwe y’umusoro utubutse kuri za Guverinoma, kuri Afurika ho bitapfa gushoboka ahanini bitewe n’imico n’imiterere y’ibihugu.

Joy Kiiru, umwarimu muri Kaminuza ya Nairobi, yagize ati “Impamvu uburaya butemewe, n’ubwo bizwi ko bukorwa, ni uko tukiri mu bihugu bibayeho mu buryo bikigoranye ko ubuyobozi bugenzura isoreshwa ry’abakora uwo mwuga”.

Mu Rwanda, hashingiwe ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bugaragaza ko 51% by’abakora umwuga w’uburaya banduye Virusi y’agakoko gatera SIDA, ahanini bitewe n’uko bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ubu bushakashatsi watangajwe Ugushyingo 2012 bwerekanye ko abakora uyu mwuga ari abantu 15,792 bari ahantu 752 hatandukanye ari naho bakorera uwo mwuga.

Muri Kenya, uburaya buhanwa n’itegeko rihana ryaho guhera ku ngingo ya 147 kugeza ku ya 154.

Mu Rwanda ariko ho nta tegeko rihana umwuga w’uburaya rihari, ariko mu mushinga watowe n’Inteko mu 2012 harimo ingingo iteganya ko ufatiwe mu w’uburaya ahanishwa gufungwa amezi atandatu, yakongera gufatwa bwa kabiri agahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka ibiri.

Iki gihano cyiyongera ku yandi mabwiriza arimo gutegekwa kutarenga zimwe mu mbibi z’uturere tw’igihugu uwahamwe n’icyaha yategetswe n’urukiko cyangwa no kujyanwa kwa muganga ku ngufu.

Ethiopia na Senegal nibyo bihugu bibiri bya Africa aho itegeko ryemerera umuntu gukora uburaya mu gihe yaba ari hejuru y’imyaka 18. Gusa muri ibi bihugu ntibasoreshwa.

Kuri iyi ngingo y’uburaya, Afurika iza ku isonga mu bukerarugendo bugamije ubusambanyi.